“NIYAMYE PREZIDA POLO KAGAME“. Ibaruwa Ambasaderi JMV Ndagijimana yamwandikiye

KURI JENERALI PAUL KAGAME, PREZIDA WA REPUBLIKA Y’U RWANDA VILLAGE URUGWIRO KIGALI, RWANDA paulkagame@ Kopi igejejwe kuri Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Ministiri w’Ubucamanza/Attorney General info@, na Bwana Jean Damascène Bizimana Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, info@ Bwana Jenerali Prezida Kagame, Mbandikiye mbamenyesha ibikurikira : Maze kubona ko kw’itariki ya 2 Mata 2023, mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35, wandeze ibyaha naba narakoze igihe nari ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Maze kubona kandi ko atari ubwa mbere uvuga ayo magambo asa no kujajwa kandi bidakwiriye umutegetsi wo mu rwego rwawe,........ Maze kubona kandi ko igihe cyose umvugiye mu ruhame, abidishyi bawe nka ministre Jean Damascène Bizimana ushinzwe ingirwabumwe mu Rwanda babisamira hejuru bakanyanjama mu gisa n’ikinamico rigayitse, bigasubirwamo kandi n’ib
Back to Top